Mutima muke wo mu rutiba (2) :

....Igiye kurimara, akabaru karataruka ngo «duuu!»

Kikubita mu jisho ry'ikibwana cy'ingwe.

Imbwa na yo iza irikulikiye, isanga icyana cy'ingwe ijisho ryaturumbutsemo, kirasambagurika.

Ntiyarushya ibaza igica umutwe, irawuzika, agahimba irakivonora, yiyicarira aho.

Ingwe ihigutse, ihamagara abana ngo bonke.

Imbwa izana icyana cya mbere,
kirangije izana icya kabiri,
hanyuma isubizayo icya mbere; ku mubare bishyika bitatu.

Ingwe irishima ngo umuja wayo arera neza.

Isubiye guhiga, imbwa irasonza, maze iribwira iti :
«igufwa rijya kwica umwana w'ingwe ni uko narihekenyeye hafi;
noneho reka njye kure ndihekenyereyo!»
Irarijata, iriruka, ijya hirya y'umusozi, iraryahuka.

Igiye kurangiza, yumva ngo «duuu!» Imenya ko ari ikibaru cy'igufwa
kigiye kwica ikibwana cy'ingwe!

Yirukira kubura hasi no hejuru, igeze aho ikibwana kiri isanga kirasamba.

Igica umutwe irawutabika, agahimba irakamira maze yiyicarira hasi.

Ingwe iza guhiguka ihamagaza abana ngo bonke.

Imbwa izana icyana gisigaye, kironka, kirangije irakijyana;
igeze hirya irakigarura, kironka, igisubizayo, iragikanda kiraruka,
irongera ikigarura ubwa gatatu, kironka; igisubiza mu ndiri yacyo.

Ingwe irishima ngo abana bayo barabyibushye. ../..

Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) Mutima muke wo mu rutiba (3) ...